Umuhanzi mu njyana gakondo, Victor Rukotana yatangaje ko adafitiye ideni rya Miliyoni 20 Frw Ishimwe Jean Aime ‘No Brainer’ wari umujyanama we, kuko mu gihe cy’imyaka itatu bari bakoranye atekereza ko ibikorwa bakoranye bitagejeje kuri ariya mafaranga.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye na InyaRwanda, ni nyuma y’uko ‘No Brainer’ atangaje ko kugira ngo amasezerano yabo arangire mu mahoro ari uko Rukotana amwishyura Miliyoni 20 Frw, ashingiye kuyo yakoresheje ashora imari mu ikorwa rya Album ye ‘Imararungu’ uyu muhanzi anitegura gushyira ku isoko.
Ishimwe
Jean Aime uzwi nka ‘No Brainer’ yavuze ko Rukotana yamusezeye mu buryo
bwamutunguye, kandi ko yatangiye ibiganiro n’umunyamategeko we ku buryo ideni rya
Miliyoni 20 Frw abara, agomba kuzarimwishyura.
Rukotana aherutse gusohora ibaruwa yavuzemo ko yatandukanye na ‘No Brianer’ kubera ko atishimiye imyitwarire ye kandi ko yagiye abigirwaho inama n’abantu banyuranye.
Muri iryo tangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, yavuze ati “Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye no kubona imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I. Music ya Ishimwe Jean Aime (No Brainer) kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.”
Akomeza ati “Rimwe na rimwe ni ngombwa kubaha ibitekerezo by’abantu bose. Nzakomeza gukorana nawe nk’abandi ba ‘Influencer bose’. Album yanjye igiye kuza muyakirane yombi kandi munshyigikire. Murakoze.”
Ntabwo nahakana ko hari ibyo yakoze:
Rukotana yemera ko hari ibyo ‘No Brainer’ yamukoreye “nk’umuntu wari umujyanama wanjye, kandi hari amafaranga yahagendeye ariko kandi iyo umuntu avuga Miliyoni 20 Frw ntabwo aba ari amafaranga makeya, haba hagomba kuba hari ibimenyetso bibigaragaza, kandi erega yavuze Miliyoni 20 Frw ntiyatekereza ku cyari mu masezerano twagiranye.”
Uyu musore yasobanuye ko ibyo ‘No Brainer’ ari kuvugira mu itangazamakuru, akwiye kubitekerezaho kuko ‘bishobora kugira ingaruka ku muziki wanjye’.
Yavuze ko mu busanzwe abahanzi baririmba gakondo, badakunze kumvikana mu nkuru nk’izi z’ubwambuzi kuko ‘icyo dushyira imbere ni ukubana neza n’abandi’.
Akomeza ati “Rero niba umujyanama ariwe uhagarariye ibikorwa byanjye akaba atabanye neza n’abandi, ntekereza ko iyo bije ku mafaranga aho ngaho ntabwo nkwiriye kuhatinda, kuko ntekereza ko amafaranga cyangwa se ibyo azansaba ntabwo bitindaho, ahubwo mpita ndeba ku rugendo rwanjye rw’umuziki ruri kwangikira aho hantu, kuko nkeneye kubana neza na bagenzi banjye.”
Rukotana yavuze ko atazi ibya Miliyoni 20 Frw yishyuzwa na No Brainer. Ariko ko hamwe n’ikipe bari gukorana muri iki gihe batangiye ibiganiro na No Brainer ‘nubwo ameze nk’udashaka kumvikana natwe’.
Album iri mu biganza bya No Brainer
Uyu muhanzi yavuze ko No Brianer ariwe ufite uburenganzira bwinshi kuri Album ye ‘Imararungu’ kandi ‘Nabonye yavuganye na Producer amusaba kutagira uruhare afata’.
Yavuze ko atandukanye na No Brainer mu gihe Album yari imaze kurangira, icyari gisigaye kwari ukujya hanze ‘ariko yahise avanga ibintu’. Yasobanuye ko gutandukana na No Brianer atari inkuru z’impimbano ‘kuko twaratandukanye’.
Asobanura ko yatangiye gukorana n’indi kipe kugira ngo barebe uko bakemura ibibazo bafitanye na No Brainer ‘nubwo ari kutunaniza’.
Ariko
kandi yemera ko hari amafaranga afitiye ‘No Brainer’ ariko ntageze kuri
Miliyoni 20 Frw. Ati “N’ayo mafaranga ari kuyadusaba. Amafaranga yo arimo ariko
si nkeka ko agera kuri ayo yose, kuko birasaba ko atwekereka ibimenyetso. Kandi
koko nibyo Album niwe uyifiteho ‘Access’.
Rukotana
yatangaje ko afitiye ideni No Brainer ariko ntirigeze kuri Miliyoni 20 Frw
Rukotana yasobanuye ko yatandukanye na No Brainer, ko ibyakozwe bitagamije kwamamaza Album ye ‘Imararungu’
No Brainer yatangaje ko yishyuza Rukotana Miliyoni 20 Frw ashingiye ku mafaranga bakoresheje mu ikorwa rya Album ye ya mbere
KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA VICTOR RUKOTANA
TANGA IGITECYEREZO